in

Umukinnnyi ukomeye ikipe ya Rayon Sports yari yitezeho kubabaza APR FC yagize imvune y’umuhogo

Rutahizamu mpuzamahanga w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Kenya Paul Were yagize imvune y’umuhogo ishobora gutuma adakina umukino iyi kipe ifitanye na APR FC.

Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports ikora imyitozo yitegura umukino iyi kipe ifitanye na APR FC uzaba ari umukino ushobora gukura Rayon Sports ku gikombe cyangwa igakomeza urugamba ifite ikizere mu gihe yabasha gutsinda.

Mu myiteguro ya Rayon Sports ndetse na APR FC hakomeje kugenda havugwa byinshi benshi bemeza ko biba ari ugutegura ku mpande zombi ariko ikiriho nuko ikipe ya APR FC muri iyi myaka 3 ishize ari yo iherezwa amahirwe menshi ndetse no kuri uyu mukino ukurikije abakinnyi ikipe ya Rayon Sports ibura barimo Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Rafael Osaluwe, Paul Were ndetse n’abandi.

Paul Were byavugwaga ko ameze neza, amakuru YEGOB ikesha Radio Fine FM avuga ko uyu musore aheruka kuza mu myitozo ya Rayon Sports yabyimbye umuhogo abajijwe icyabiteye avuga ko yakoze impanuka agira ikibazo gikomeye ku muhogo.

Aya makuru aje asanga ibikomeje kuvugwa cyane muri iyi kipe ya Rayon Sports ko Paul Were ndetse n’abamwe mu bandi bakinnyi barimo Leandre Willy Essomba Onana barimo kujya mu mayoga cyane ari nayo mpamvu ubona ko badatanga umusaruro uhagije uwo abafana b’iyi kipe baba babifuzaho.

Ibi ni ibikomeje kugora cyane ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka igikombe cya Shampiyona uyu mwaka cyane ko Paul Were ari mu bakinnyi bagoye ikipe ya APR FC mu mukino ubanza nubwo atabashije guhesha intsinzi iyi kipe ariko abakurikira cyane ikipe ya Rayon Sports bavuga ko nubundi Paul Were kudakina na APR FC ntacyo byaba bitwaye kubera ko urwego rwe rwasubiye hasi cyane.

Ikipe ya Rayon Sports biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023, hatagize igihinduka iramanuka gukomereza umwiherero mu karere ka Huye aho uyu mukino uzayihuza na APR FC uzabera. APR FC nayo biravugwa ko yatangiye umwiherero yitegura ikipe ya Rayon Sports kuwa kabiri w’iki cyumweru turimo, bivuze ko amakipe yombi yakaniye mu buryo bwose.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba APR FC batangiye gukanga aba Rayon sport kubera akayabo bagiye gukodesha imodoka izabatwara

Habuze gato ngo Heritier Luvumbu afatane mu mashati n’Umunyamabanga wa Rayon Sports bapfa ikintu gikomeye