in

Ferwafa ibwiye Kiyovu gusubiza amerwe mw’isaho

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryateye utwatsi ikirego cya Kiyovu Sports cy’uko umukinnyi Byiringiro Lague atari uwa APR FC.

Ikirego cyaje nyuma y’umukino wahuje aya makipe yombi ukaza kurangira ikipe ya Kiyovu Sports itisinzwe ibitego 3-2, nyamara yo ikavuga ko habayemo uburiganya bitewe n’uko Byiringiro Lague atakiri umukinnyi wa APR FC, bityo APR ikaba ikwiye kwakwa amanota y’uyu mukino.

Uyu Byiringiro Lague wabaye imbarutso y’aya mahane, yaguzwe na Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède ndetse atangazwa ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe kuya 26 Mutarama 2023, mu gihe umukino wahuje Kiyovu Sports na APR FC wabaye taliki 28.

Nubwo byari bimeze bityo ariko, Umuvugizi wungirije akaba n’umunyamategeko wa Ferwafa, Jules Karangwa yatangarije kimwe mu binyamakuru ko ibyo Kiyovu ivuga atari byo bitewe n’uko nubwo uyu mukinnyi yaguzwe n’iyi kipe, ariko mu mategeko akiri umukinnyi waAPR bitewe n’uko atarahabwa urupapuro rumwemerera kujya gukina mu kindi gihugu(ITC).

Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yari yariye karungu avuga ko aragera no muri FIFA, ntituramenya uko yakiriye aya makuru, turakomeza tuyabakurikiranire.

Nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports, APR FC yahise ijya ku mwanya wa mbere, mu gihe Kiyovu iri ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Jules Karangwa, Umuvugizi wungirije wa FERWAFA

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku banyarwanda bakeneraga gukoresha Translation bikabagora

“Niba udukunda uzave muri gospel” Abafana ba meddy bamwe bivumbuye abandi nabo bakomeje ku mu takambira