in

Perezida wa Kiyovu Sports yateretse ku gipimo FERWAFA nyuma y’ikirego iyi kipe ye yatanze irega APR FC kubera umukinnyi wayo

Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal udakunze kuripfana yateretse ku gipimo FERWAFA nyuma y’ikirego iyi kipe ye yatanze irega ikipe ya APR FC kubera umukinnyi bivugwa ko Atari yemerewe gukinishwa n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Kuri iki cyumweru mu masaha yakare nibwo hasakaye ibaruwa y’ikipe ya Kiyovu Sports yohereje mu ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA, irega APR FC kubera gukinisha Byiringiro Lague uheruka kugurwa na Sundyvisens IF yo mu gihugu cya Suedé ikina Shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Nyuma y’iyi baruwa Kiyovu Sports yatanze muri FERWAFA yahise ikurikirwa n’amagambo ya Mvukiyehe Juvenal yatangaje, amenyesha FERWAFA ko nitagira icyo ikora kuri iki kintu ikipe ya APR FC yakoze barahita bajyana ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amagura ku isi FIFA kugirango ariho bazabonera ubutabera.

Iki kintu Mvukiyehe Juvenal yakoze gishobora gushyira igitutu kuri FERWAFA ikomeje gushinjwa ko hari ibirego bya APR FC ikunze kutitaho kandi ari ibintu bimwe biba bifite ishingiro ariko kuba ari ikipe y’abafana ndetse inafite igitinyiro bigatuma babyirengagiza.

Uyu mukino wateje impagarara mu itangazamakuru ndetse no mu bafana ba APR FC ndetse na Kiyovu Sports bavuga ko bibwe, warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 3-2 bihita binayiha kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 34.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwenda w’imbere w’abagabo ufite umwanya ujyamo igitsina ukomeje kuvugisha benshi

Umukinnyi ukomeye yakinnye umukino wa mbere muri gereza nyuma yo gutabwa muri yombi