Ikipe ya APR Football club ikubitiye ikipe ya Kiyovu Sports ibitego bitatu kuri bibiri i Muhanga.
Uyu mukino wabaye kuri Uyu wa gatandatu ubera kuri sitade ya Muhanga , wari umukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona.

APR FC yaherukaga gutsinda Mukura i gitego kimwe ku busa i Bugesera mu mukino w’umunsi wa 16 n’aho Kiyovu yo yari yaguye miswi na Gasogi United.
Muri Uyu mukino ibitego bya APR FC byatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 21 , Niyibizi Ramadhan ku munota wa 25 n’ingusho ya Niyigena Clement ku munota wa 90.
Kiyovu yo yari yatsindiwe na Bertrand ku munota wa 2 ndetse na Pitchou wagitsinze ku munota wa 67.