in

Dore impamvu ukwiye guhagarika burundu kureba filime z’urukozasoni(Porunogarafi)

Filime z’urukozasoni (pornography) ni kimwe mu bintu byabaye ibiyobyabwenge mu buzima bwa benshi kuko uko umuntu agenda azamuka mu ntera yo kuzireba niko agenda yangirika mu bwonko.

Dore zmwe mu mpamvu ukwiriye kugendera kure filime z’urukozasoni:

Amashusho y’urukozasoni(Porunogarafi) yangiza ubwonko nk’uko kunywa itabi byangiza ibihaha. Bishobora no gutuma nyuma y’igihe uba nk’igiti ntugire icyo witaho, cyaba icyiza cyangwa ikibi, bikakuvuramo guhora uribwa umutwe udakira.

Porunogarafi zituma uba umunyamururumba. Utesha agaciro abantu, ugasigara ubona ari nk’ibikoresho byo guhaza irari ryawe gusa.

Ntibitangaje kuba hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafite akamenyero ko kureba porunogarafi badakunze kunyurwa n’imibonano mpuzabitsina na nyuma yo gushaka. Ikindi kandi ziguhindura umucakara wazoo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo ryihutirwa rigenewe abanyeshuri bose bo mu Rwanda

A woman was fined more than 10 million after cheating on a man who offered her a university education.