in

“Diamond Platnumz nyina yaramuroze,nimpfa ntazaze kumpamba si we Mana”Amagambo y’uburakari ya Mzee Abdul.

Mzee Abdul Juma Issack wahoze ari Papa w’umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kuba uyu muhanzi yaramwihakanye maze avuga ko azabaho uko Imana ishaka ndetse atifuza ko Diamond azamushyingura ,anongeraho ko nyina yamuroze .

Papa wa Diamond Platnumz avuga ko yarozwe.

Uyu musaza yatangaje ko yatunguwe n’amagambo ya Diamond ariko ko ameze neza kandi ko ubuzima bwe buzakomeza.Mzee Abdul ubwo yaganiraga na TV ya Mbengo, yavuze ko Diamond agomba kumushimira kuko ari we wamureze.

Uyu musaza yashimangiye ko akwiye kubahwa cyane kuko yakoreye ibishoboka mama wa Diamond igihe yari atwite kandi yari gukora ibinyuranye na byo, bikamuviramo gukuramo inda ariko ntabikore, kubera urukundo yakundaga Sandrah.

Yashoje avuga yeruye ko Diamond ari umwana mwiza gusa ko atinya ko ashobora kuba yararozwe na nyina, akaba ariyo mpamvu aherutse kumwihakana.

Abdul usa nk’uwarakaye yavuze ko atifuza ko  Diamond azajya no kumushyingura napfa

Yagize ati:”Nubaha icyemezo. Yagiye afasha abantu, mama we nabandi kandi aranyirengagiza no muburwayi bwanjye. Ndashaka ko amenya ko ntakeneye amafaranga ye kandi sinkeneye ubufasha bwe, nzabona ubufasha kubandi bana banjye. Ntabwo ari Imana. Nzi ko Naseeb ari umwana mwiza ariko nzi neza ko mama we agira uruhare mubyemezo bye, nzi neza ko yanamuroze. Sinkeneye amafaranga ye, kandi niyo nzapfa, ntazaze kunshyingura, mfite abantu bazabikora.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi bimwe mu bintu umusore ugukunda by’ukuri atakwifuza kugukorera|Ntuzamuhemukire nawe.

Live Streaming: #TotalCHAN2020 #Guinée vs #Rwanda #GUIRWA #FootballTogether