in

Ngibi bimwe mu bintu umusore ugukunda by’ukuri atakwifuza kugukorera|Ntuzamuhemukire nawe.

Hari ibintu byinshi byiza umusore ukunda umukobwa by’ukuri amukorera ariko hari n’ibintu adashobora kugukorera ukamenya ko atagukunda by’ukuri.

Umusore/umugabo ugukunda ntazigera akora bino bintu bikurikira:

1.Kuguhanganisha abandi bakobwa

Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azigera agushyira hagati y’abandi bakobwa cyangwa abagore ngo mu muhanganire ahubwo abo bose ahita abashyira ku ruhande akakwereka ko ubarenze kandi ko yamaze kuguhitamo.

2.Gusohokana n’abandi bakobwa afite intego yo kubatereta

Umugabo cyangwa umusore ufite umugore cyangwa umukobwa akunda by’ukuri ntabwo ashobora gusohokana n’undi mugore cyangwa umukobwa bitari muri gahunda z’akazi. Umukunzi wawe nasohokana n’undi mukobwa cyangwa umugore ukabibona ko icyo yari agamije ari ugutereta azaba atagukunda.

3.Kuvuga amagambo agusebya

Umugabo cyangwa umusore ugukunda akurwanira ishyaka ntashobora kubwira abantu ibintu bigusebya ahubwo agenda akuvugana neza. Ibi biterwa n’uko aba akwibonamo bityo akumva ko kuba yakuvuga nabi nawe yaba arimo kwisebya.

4.Nta gutanya n’umuryango wawe

Umukunzi wawe naba agukunda by’ukuri ntabwo azatuma umubano wawe n’ababyeyi bawe uzamo agatotsi kubera we ahubwo akora uko ashoboye ugakomeza kubana neza n’umuryango wawe kuko aba azi ko uwo muryango we ari nk’umuryango we.

5.Ku kwima umwanya

Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azakugira amahitamo yanyuma ahubwo aguha umwanya mu byo akora byose, akakwereka ko aguhozaho umutima.

6.Kuguca intege

Umugabo cyangwa umusore ugukunda nta buryarya aragushyigikira mu nzozi zawe akakwereka ko uzazigeraho igihe zishoboka ntabwo aguca intege. Yitwara igihe cyose nk’umujyanama wawe niyo utamugisha inama we aribwiriza ukajya wumva akugira inama zatuma ubuzima bwawe buba bwiza cyane by’umwihariko ubuzima bwawe bw’ahazaza.

7.Kwirengagiza ibikubabaje

Umusose cyangwa umugabo ugukunda by’ukuri uzamubwira n’uko akora uko ashoboye akakuba hafi mu bibazo bikugoye kandi mwaba mwagiranye ikibazo akaguha umwanya mugashakira umuti hamwe aho kukireka kidakemutse kandi aziko kikubangamiye.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya impamvu itangaje ituma tubona ikirere mu ibara ry’ubururu.

“Diamond Platnumz nyina yaramuroze,nimpfa ntazaze kumpamba si we Mana”Amagambo y’uburakari ya Mzee Abdul.