in

Byiringiro Lague yaciye amarenga ko yaba agiye kurongora mu minsi ya vuba (Amafoto)

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague, yaciye amarenga ko mu minsi ya vuba yaba agiye gutera ishoti ubugaragu maze akarongora umukobwa yihebeye. Ni nyuma yuko uyu musore ashyize hanze amafoto ye ari kumwe n’umukunzi we, Uwase Kellia. Ni amafoto yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.


Nyuma yuko Lague ashyize hanze aya mafoto, yayaherekesheje amagambo yuzuyemo imitoma myinshi ashimangira urukundo akunda umukunzi we ndetse anandika ijambo ngo Soon Madamu ateguza ko minsi iri imbere Kellia azamubera umugore.

Si ubwa mbere Lague ashyira hanze amafoto ye n’umukunzi we kuko no mu minsi yashize uyu musore nabwo yashyize hanze amwe mu mafoto ari kumwe n’umukunzi we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Eddy Kenzo yatomagije wa mukobwa w’ikizungerezi ufite se w’umuherwe mu Rwanda.

Abakunzi b’ikiganiro Urukiko rw’imikino bagize ibyo batangaza nyuma yuko bamwe mu bagikoraga batakigikora