in

Umuhanzi Eddy Kenzo yatomagije wa mukobwa w’ikizungerezi ufite se w’umuherwe mu Rwanda.

Mu gihe hashize iminsi mike, Edrisah Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo atangaje ko ari mu rukundo n’umukobwa ufite Se w’umuherwe ukorera mu Rwanda, Bella Myra Bhakresa, yamutakagije avuga ko ari ijuru ryujuje byose kandi akwiriye buri kimwe kiri munsi y’Izuba.

Byamenyekanye ko aba bombi bakundana mu gihe cya Guma mu Rugo muri Uganda. Aganira na kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, Kenzo bwa mbere yavuze kuri uwo mukunzi we mushya. Ati ” Ni umugore wihariye. Akwiriye buri cyiza cyoze kiri munsi y’izuba.”

Akomeza agira ati ” Nta byinshi navuga ariko ndishimye cyane, ndi umugabo wishimye. Bella ntasanzwe, ni ijuru ririmo byose.”
Uyu mukobwa Bella Myra Bakhresa afite imyaka 26 akaba ari Umunya-Tanzania, se umubyara, Salim Said Bhakresa, afite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda.

Uyu mukobwa yakunze kuba mu bihugu birimo: U Budage, U Busiwisi na Amerika. Yize ibyo kuvura cyane kubaga ndetse amaze imyaka ibiri asoje amasomo muri Kaminuza ya John Hopkins muri Amerika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu marira menshi:wa mukobwa mwiza wabenzwe na Bruce Melodie akaba asigaye akundana n’umusaza w’imyaka 98 byose abishyize hanze.

Byiringiro Lague yaciye amarenga ko yaba agiye kurongora mu minsi ya vuba (Amafoto)