in

Mutsinzi Ange nyuma yo guhabwa amamilliyoni n’ikipe y’iburayi yamaze kumvikana n’indi kipe izajya imuhemba bitangaje

Myugariro w’Amavubi Mutsinzi Ange Gimmy nyuma yo kwishyurwa na FC Trofense yo mu gihugu cya Portugal yamaze kumvikana na AIk FC yo mu gihugu cya Suedé.

Hashize igihe Mutsinzi Ange areze ikipe ya FC Trofense ayisaba amafaranga yari imurimo itamuhereye igihe, iyi kipe ntiyabyumva nayo yongera iramurega baraburana ariko uyu musore byaje kurangira atsinze FC Trofense bituma ahabwa Milliyoni zirenga 20 z’amanyarwanda.

Nyuma yo guhabwa aya mafaranga Mutsinzi Ange Gimmy biravugwa ko yamaze kumvikana na AIK FC ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Suedé aho Byiringiro Lague agiye gukina nubwo we azaba ari mu cyiciro cya kabiri.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko mu minsi iri imbere Mutsinzi Ange araba ari Umukinnyi w’iyi kipe kandi ngo iyi kipe izajya imuhemba amafaranga ashimishije. Biravugwa ko uyu musore azajya afata amafaranga ari hagati y’ibihumbi 8 ni 10 by’amadorari buri kwezi.

Mutsinzi Ange Gimmy yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda kandi akomeye harimo ikipe ya APR FC, Rayon Sports ndetse n’izindi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Byamukoze ku mutima” The Ben yateye umukunzi we imitoma isize umunyu amarira aratakara

Isimbi Noeline ukina filime z’urukozasoni yandagaje abahungu b’i Kigali