in

Bwanyuma Onana yavuye ku izima yemera gukora ikintu cyashimishije abayobozi ba Rayon Sports

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Leandre Willy Essomba Onana yemeye kugaruka mu myitozo nyuma yo kwigomeka.

Kuva tariki 18 Ukuboza 2022, ubwo ikipe ya Rayon Sports yahaga abakinnyi ikiruko rutahizamu w’iyi kipe Onana ntabwo yigeze yerekeza iwabo mu gihugu cya Cameroon ariko iyi kipe itangiye imyitozo ntabwo yigeze agaruka gutangirana n’abandi.

Amakuru ahari yavugaga ko uyu musore hari amafaranga yishyuzaga yari ategereje, usibye ko byari abakinnyi bose muri rusange batari barahawe umushara w’ukwezi kwa 12.

Ku munsi wejo hashize tariki ya 23mutarama 2023, ubwo ikipe ya Rayon Sports yakomezaga imyitozo yitegura umukino ifite uyu munsi n’ikipe ya Musanze FC, Willy Essomba Onana yagaragaye mu myitozo akora imyitozo yoroheje kugirango abashe kugaruka neza nkuko yahoze ameze.

Iki kintu cyashimishije cyane abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abayobozi bayo bari bakumbuye cyane uyu musore nyuma y’igihe.

Uyu Rutahizamu muri iyi wikendi yagaragaye ari kumwe n’abafana ba mu cyeba wa Rayon Sports APR FC ikintu kitavuzweho rumwe n’abakunzi benshi ba Rayon Sports bavuga ko uyu mukinnyi aba arimo kubagambanira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Gasasira
1 year ago

Nashaks arore kugaruka baraye batsinze se atari hanze, Rayon sport si Onana niyo yagenda Rayon izakomeza ibe Rayon

Inkuru y’incamugongo ku bavandimwe babiri bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda babuze umuntu w’ingenzi mu buzima bwabo

Cristiano Ronaldo ntiyamfasha gutwara igikombe! Amagambo y’ umutoza wa Al Nassr