Mu ijoro ryakeye ni bwo haje iyi nkuru y’incamugongo ko aba bavandimwe umubyeyi wa bo bari basigaranye ari we nyina ubabyara yitabye Imana.
Nta makuru menshi aramenyekana ku rupfu rwe uretse kuba yari amaze iminsi arwaye ndetse uburwayi bukaba ari bwo bwamuhitanye.
Ndamukunda Flavier na Akumuntu Kavalo Patrick banditse izina mu mukino wa Volleyball aho ubu bombi bakinira Gisagara VC, gusa Flavier akina anatoza (player-coach).