in

Cristiano Ronaldo ntiyamfasha gutwara igikombe! Amagambo y’ umutoza wa Al Nassr

Rudi Garcia utoza Al Nassr

Rudi Garcia umufaransa utoza Ikipe ya Al Nassr , Cristiano Ronaldo asigaye akinamo ari gushinjwa n’abenshi kuba intashima nyuma yo kuvuga ko atatwara igikombe bimworoheye mu buryo bworoshye nubwo afite Cristiano Ronaldo.

Mu mpera zi cyumweru gishize nibwo Cristiano Ronaldo yakinaga umukino we wa mbere mu Ikipe ya Al Nassr yari yaragezemo ndetse akanerekanwa ku mugaragaro ku itariki 3 uku kwezi. Ronaldo yatinze gukina umukino we wa mbere bitewe n’ ibihano yari yarahawe na FA y’u Bwongereza, rero ku cyumweru nibwo yaserutse mu kibuga ndetse ari nawe Captain wa Al Nassr mu mukino iyo kipe yakinaga n’ikipe ya Ettifaq.uwo mukino ukarangira Al Nassr itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Talisca ku munota wa 31.

Rudi Garcia utoza Al Nassr

Umukino urangiye itangazamakuru ryabajije Garcia utoza Al Nassr niba ikipe ye ari cyo gihe kiza cyo gutwara Ibikombe mu buryo bworoshye kuko yaguriwe Cristiano Ronaldo ariko Garcia ibyo abihakana yivuye inyuma ati ” Nubwo dufite Ronaldo ntabwo byoroshye gutsinda kuko abo duhanganye barakomeye.
Abakinnyi ba Al Nassr

Kugeza ubu ikipe ya Al Nassr iza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 33 n’umukino umwe itarakina.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwanyuma Onana yavuye ku izima yemera gukora ikintu cyashimishije abayobozi ba Rayon Sports

“Ntabwo arampamagara kuva yaza”Harmonize yabeshye UmunyaRwandakazi Dabijoux urukundo none ari kurira ayo kwarika