in

Burya nibo banyirabayazana: Umunyamakuru Rugaju Reagan yavuze ko abafana ba Rayon Sports aribo bayitera kugira ibibazo byose ihoramo

Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Rugaju Reagan ukorera radio na televiziyo by’igihugu yatangaje uburyo abafana ba Rayon Sports aribo bayitera kugira ibibazo byose ihoramo.

Reagan uzwiho ubusesenguzi buhambaye yavuze ko abakunzi ba Murera aribo babigiramo uruhure rukomeye cyane kugira ngo ikipe yabo ihore mu bibazo by’amikoro kandi bidakwiye bitewe n’ubwinshi bw’abafana bayo.

Rugaju Reagan yemeza ko buri kwezi umufana wa Rayon Sports wese aramutse atanze amafaranga inote y’igihumbi (1000) mu ikipe ye yakoresha budget igera kuri miliyari n’igice ndetse akaba ari nayo kipe yaba ikoresha budget nyinshi mu Rwanda akaba yabitangaje ubwo yari mu kiganiro Sunday Choice ku Isibo Tv.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birabe ibyuya: Inzu zahiye zirakongoka mu buryo budasanzwe

Zlatan yagaragaye azenga amarira mu maso mbere yo gusezera ku bafana

Byari ibyishimo bivanze n’amarira: Zlatan yasezeye kuri ruhago (amafoto)