in

Byari ibyishimo bivanze n’amarira: Zlatan yasezeye kuri ruhago (amafoto)

Zlatan yagaragaye azenga amarira mu maso mbere yo gusezera ku bafana
Zlatan yagaragaye azenga amarira mu maso mbere yo gusezera ku bafana

Mw’ijoro ryakeye nibwo rutahizamu wabiciye bigacika, Zlatan Ibrahimović yatangaje ko asezeye kuri ruhago ku myaka 41.

Uyu mugabo waciye mu makipe nka FC Barcelona, Manchester United, AC Milan n’andi menshi yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nyuma y’umukino ikipe ye ya AC Milan yari imaze gutsindamo Hellas Verona ibitego 3-1.

Mw’ijambo risezera abafana yagize ati:”Bwa mbere ngera aha mwampaye ibyishimo, ubwa kabiri mumpa urukundo, ndi uwanyu ibihe byose.”

Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo asezere kuri ruhago, gusa ko abafana bo atabasezeye abazagira amahirwe bazahura nawe ndetse yifuriza iyi kipe ye ibyiza mu bihe bizaza.

Yahawe umwambaro uriho inimero ye nk’impano yo kumusezeraho

Uyu mugabo uzwiho gutebya cyane yagaragaye yihanagura amarira mbere yo kuvuga ijambo, ndetse n’amwe mu mashusho yagaragaye yerekanye abafana benshi barira ubwo uyu mugabo yavugaga ijambo ryo kubasezera.

Twabibutsa ko Zlatan asezeye kuri ruhago atsinze ibitego 62 mw’ikipe y’igihugu ya Suede ndetse n’ibindi 511 yatsinze mu makipe yose yanyuzemo aconga ruhago.

Abakinnyi bagenzi be nabo bamusezeyeho
Abakinnyi bagenzi be nabo bamusezeyeho
Zlatan yagaragaye azenga amarira mu maso mbere yo gusezera ku bafana
Zlatan yagaragaye azenga amarira mu maso mbere yo gusezera ku bafana

 

Abafana bamuhaye ubutumwa bumusezeraho
Abafana bamuhaye ubutumwa bumusezeraho

Written by N¥AWE

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya nibo banyirabayazana: Umunyamakuru Rugaju Reagan yavuze ko abafana ba Rayon Sports aribo bayitera kugira ibibazo byose ihoramo

Umutoma: Imana Yaraguhaye, Abandi Bana Irabibagirwa… (Wusome Wose)