in

Bruce Melodie yakoranye indirimbo n’abahanzi b’ibihangange muri Afurika barimo ukunzwe na benshi muri Nigeria

Bruce Melodie wari umaze iminsi muri Uganda aho yari yitabiriye igitaramo cya Eddy Kenzo, yatashye akoranye indirimbo n’abahanzi bafite amazina akomeye mu Karere barimo na Singah wo muri Nigeria ufashwa na Mr P wo muri P Square.

Bruce Melodie yakoranye indirimbo na Palazzo wo muri Uganda, Singah wo muri Nigeria, Bahati uri mu bakomeye muri Kenya n’iyo kuramya no guhimbaza Imana yahuriyemo na Levixone wo muri Uganda.

Amakuru ahari avuga ko izi ndirimbo zose zamaze gukorwa igisigaye ari ukuzitunganya ndetse no gutangira kuzisohora cyane ko inyinshi ari iz’abo bakoranye kurusha kuba iza Bruce Melodie.

Izi ndirimbo uyu muhanzi amaze gukora zizaba ziyongera ku zo yakoranye n’abandi bahanzi zamaze kujya hanze nka A l’aise yakoranye na Innoss’B, The way you are yakoranye na NAK afatanyije na Harmonize, Nyoola yakoranye na Eddy Kenzo, Totally Crazy yakoranye na Harmonize ndetse na Sawa Sawa yakoranye na Khaligraph Jones.

Bruce Melodie yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Fiesta byitezwe ko kizabera muri BK Arena ku wa 3 Ukuboza 2022, ni umwe mu bahanzi bari biyambajwe na Eddy Kenzo mu gitaramo uyu muhanzi wo muri Uganda yise Eddy Kenzo Festival.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’inshamugongo: umusifuzi ukomeye yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari ari mu myitozo ku giti cye

Mu Karere ka Rwamagana Umugabo yateze umwana ugiye kuvoma aramutema amuca umurwe arawutwara