in

Inkuru y’inshamugongo: umusifuzi ukomeye yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari ari mu myitozo ku giti cye

Inkuru y’inshamugongo umusifuzi ukomeye yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari ari mu myitozo ku giti cye.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022, nibwo mu gihugu cy’ Ubufaransa humvikanye inkuru yicamugongo ivuga ko umusifuzi witwa Johan Hamel wapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari mu myitozo akora ku giti cye.

Uyu nyakwigendera yitabye Imana ku myaka 42 y’ amavuko, amakuru yatangajwe n’ ibitangazamakuru bitandukanye byo muri kiriya gihugu avuga ko uyu musifuzi yaguye mu myitozo yararimo akora ku giti cye azize indwara y’ umutima.

Uyu Johan Hamel yitabye Imana amaze gusifura imikino igera ku 136 muri Shampiyona y’igihugu y’Ubufaransa.

Nyakwigendera yari amaze gutoza imikino irenga 130 ndetse yagiye asifura n’imikino itandukanye harimo nk’uwo yasifuye wahuje ikipe ya Real Madrid na Celtic.

Umukino we wa nyuma Hamel yasifuye wahuje ikipe ya Lille n’ikipe ya Rennes, kuwa 06 Ugushyingo 2022.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngo iyo mwese mwahuriye muri Gym ni uko bigenda ku bukwe bwanyu, abageni babaye inkuru kubera imyiyereko beretse abitabiriye ubukwe bwabo(videwo)

Bruce Melodie yakoranye indirimbo n’abahanzi b’ibihangange muri Afurika barimo ukunzwe na benshi muri Nigeria