in

Mu Karere ka Rwamagana Umugabo yateze umwana ugiye kuvoma aramutema amuca umurwe arawutwara

Mu Karere ka Rwamagana Umugabo yateze umwana ugiye kuvoma aramutema amuca umurwe arawutwara.

Ubu bari gushakisha ukekwaho kwica umwana wari ugiye kuvoma na bagenzi be, agatemwa n’umuntu utaramenyekana, agatwara umutwe we.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ejo ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, ubwo abana barindwi bari bavuye kuvoma ku iriba riri mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari, bagasanga hari umuntu wabateze.

Amakuru avuga ko uwo muntu wari wabategeye ku muhanda, yafashe umwana umwe muri abo ufite imyaka 11, amuca umutwe akoresheje umuhoro. Nyakwigendera yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Ubuyobozi bwihanganishije umuryango w’uyu mwana, bvuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira ndetse hagendewe ku makuru yatanzwe n’abana bari kumwe na nyakwigendera, hakaba hari abari gukekwa.

Inzego kandi ziri gushakisha ikindi gice cy’umubiri wa nyakwigendera kuko ubwo abaturage bahageraga basanze uyu mubiri utariho umutwe.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie yakoranye indirimbo n’abahanzi b’ibihangange muri Afurika barimo ukunzwe na benshi muri Nigeria

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo igikombe cy’Isi gitangire Cristiano Ronaldo yahuye n’uburwayi butunguranye