in ,

Breaking news: Umutoza Erradi Adil yirukanwe muri APR FC

Nyuma y’iminsi mike umutoza wa APR FC Erradi Adil ahanishijwe kuba ahagaritswe igihe kubera imyitwarire ye mibi muri APR FC, ahise yirukanwa kuri uyu wa gatandatu nkuko tubikesha Abanyamakuru ba Radio Rwanda.

Amakuru ahari ni uko ashobora gihita asimburwa n’umutoza wahoze atoza Rayon Sports ukomoka muri Brazil ariwe Robertinho akaba ariwe wagejeje Rayon Sports mu matsinda ya CAF confederation cup.

Amakuru yemeza ko abanyamategeko ba Erradi Adil aribo basabye APR FC ko batandukana kuko bamuhannye bisakurikije amategeko kuko no muri FIFA nta hantu handitse ko umutoza ukoze ikosa nka ririya ahanishwa guhagarikwa ukwezi kose.

Kugeza ubu amakuru ava muri bamwe baba hafi y’iyi kipe ni uko Erradi Adil agiye guhabwa asaga miliyoni 200 z’amanyarwanda akagenda ndetse Andi makuru avuga ko APR FC idashaka ko bijya mu itangazamakuru mu gihe Adil atari yataha iwabo kuko hari byinshi byakwangiza mu bakinnyi n’abatoza bungirije.

Umwuka mubi wazamutse cyane nyuma y’uko bari basezerewe mu marushanwa ya CAF Champions league hanyuma bikurikirwa n’umwuka mubi waje hagati ye n’abakinnyi bakomeye ba APR FC nka Manishimwe Djabel.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC igiye gutoranya abakinnyi

Birababaje: Umunsi w’ubukwe bwe ubaye uwo kumushyingura, Diane yapfuye avuga uwamuroze