in

APR FC igiye gutoranya abakinnyi

Mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona y’icyiciro cya kabiri no kongerera imbaraga APR Women FC, hagiye kujonjorwa abakinnyi bagomba kwiyongera ku bo isanganywe.

Ni igikorwa kizaba mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 22 na 23 Ukwakira 2022, hakazajonjorwa abakinnyi haherewe ku batoranyijwe bitwaye neza mu mikino ihuza amashuri (Inter-Schools) n’abandi bakiri bato bigaragaje mu mikino y’igikombe cy’amahoro.

Icyakora iri jonjorwa rizanitabirwa n’abandi batagize amahirwe yo kugira aho bagaragariza impano zabo ariko badafite amasezerano mu yandi makipe, ibi bikaba ari mu rwego guha amahirwe izindi mpano zitarabona aho zigaragariza.

Abakinnyi bazajonjorwa bazaba bagize APR Women FC bakazashyirwa hamwe, aho bazajya bitabwaho bahabwa buri kimwe gikenewe mu iterambere ryabo haba mu mupira w’amaguru ndetse no mu ishuri risanzwe.

Bazakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, intego ikaba ari uko APR WFC izahita izamuka mu cyiciro cya mbere igahatanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira mu kwezi gutaha ku matariki azemezwa na Komisiyo y’Amarushanwa muri FERWAFA.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakunzi b’ifiriti ndetse n’ibirayi muri rusange bari mu byishimo nyuma y’aho igiciro k’ibirayi kimanutse

Breaking news: Umutoza Erradi Adil yirukanwe muri APR FC