in

Birababaje: Umunsi w’ubukwe bwe ubaye uwo kumushyingura, Diane yapfuye avuga uwamuroze

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari gucicikana amafoto y’umukobwa n’umusore bakundanaga ndetse n’ubutumire bw’ubukwe bwe bwari kuba uyu munsi, yitabye Imana ababaye cyane.

Urupfu rw’uyu mukobwa rwababaje abatagira ingano nk’uko biri mu buhamya butangwa n’abo mu muryango we, Marene we wanamwitayeho kugeza yitabye Imana.
Aba bose bumvikana mu gahinda gakomeye cyane bagararaza Gentille nk’umwana wubahaga buri wese, akaba yari afite inshuti ye y’akadasohoka babanaga ari nawe bikekwa ko yamuroze kuko ngo Gentille yapfuye amuvuga.

Muri iyi nkuru tugiye kwifashisha shene ya youtube yitwa Actionz Tv, yamusuye mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali aho uyu mukobwa yabaga.

Kubwimana Vestine Yvette wari Marene wa Gentille ni we wamubaye hafi cyane afatanyije n’ababyeyi be, umusore bakundanaga, inshuti z’uyu mukobwa n’abaturanyi.
Uko byatangiye kugira ngo yisange yarozwe kugeza ubwo yitaba Imana.

Marene wa Gentille yavuze ko bakimenya ko afite ubukwe bagiye kubona babona umwana agenda ananuka, rimwe akagwa bakamwegura bamujyana kwa muganga bakabura indwara.

Yagize ati: ’’Kuva inkuru y’ubukwe ikiza hasohoka ijambo Save The Date, rimwe tukumva umwana yaguye bakamutora mu muhanda tukamuzana, tukamujyana kwa muganga bagapima indwara zose tukabura n’imwe.

Bigeze aho bakamutera amaserumu, bakamusezerera agataha ariko akirwaye n’ubundi. Biba uko nguko umwana agashonga, umwana yari afite nk’ibiro 70 ariko agenda ashonga ariko kwa muganga nabo babura indwara kugeza ubwo agejeje ku biro 25.’’

Marene akomeza avuga ko n’umurenge bawugiyemo arwaye ariko babona atangiye gutera agatege. Aragira ati ’’Umurenge wabaye tariki 13 Ukwakira 2022, twagiye mu murenge dutangiye kugira icyizere, tukabona ari kugarura agatege kuko mu murenge yarariye arananywa”.

Akomeza agira ati “Ubwo twageze ahangaha dusoje ibirori by’umurenge, nongeye kugaruka kuwa Gatandatu nje kureba uko Gentille ameze, kugira ngo tunatangire gutegura ubukwe, n’abazakora mu bukwe bwe twiteguye ko uyu munsi ku itariki 22 Ukwakira ari umunsi w’ubukwe bwe”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Umutoza Erradi Adil yirukanwe muri APR FC

Ikipe ya APR FC yihanangirije umunyamakuru wavuze ko bamaze kwirukana umutoza wabo