in

Breaking News: Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kubona ikipe nshya hanze y’u Rwanda

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Biramahire Abeddy  yamaze gusinya mu ikipe ya Al Suwaiq yo muri Oman.

Biramahire Abeddy yasinye amasezerano y’umwaka muri iyi kipe ya Al Suwaiq yo muri Oman ku mugabane wa Aziya.

Mu minsi yashize nibwo uyu Rutahizamu wakiniraga ikipe ya As Kigali yafashe rutema ikirere yerekeza muri iki gihugu.

Abeddy yageze muri Oman ibiganiro by’ibanze byaramaze gukorwa, icyari gisigaya ni ugushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe.

Biramahire Abeddy ukina nka Rutahizamu, aho akina nka nimero 9 cyangwa agakina nka mababa (nimero 7 cyangwa 11) yahise atangira imyitozo muri iyi kipe.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Producer Eleeeh yasubije umufana we wamubajije uko yiyumva nyuma yuko indirimbo ye nshya itwitse

Bruce Melodie yafashe ikemezo ajya muri Gym kugabanya inda (Videwo)