in

Biteye agahinda: Umugabo ukekwaho kwica umugore amaze kumusambanya yagejejwe imbere y’urukiko

Mu karere Nyamagabe ku wa 14 Ukwakira 2022 umugabo arakekwaho kwica umugore utwite amaze kumusambanya byabaye ku wa 14 Ukwakira 2022.

Icyo gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe, bwatangaga amakuru  ko mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Ngara, muri uwo murenge, habonetse umurambo w’umugore w’imyaka  55 y’amavuko.

Uyu mugore ngo yari yatemaguwe mu ijosi no mu bitugu hakoreshejwe umuhoro, bicyekwa ko yishwe bamaze kumusambanya, kandi akaba yari atwite inda iri hafi kuvuka .

Nyuma yo gukora iperereza, Ubushinjacyaha buvuga ko hafashwe umugabo bicyekwa ko ari na we wamuteye iyo nda.

Mu ibazwa rye, yiyemerera ko yishe nyakwigendera amutemaguye imihoro mu ijosi akamwica amaze kumusambanya. Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kimuhamye yahanishwa, igifungo cya burundu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abakinnyi ba comedy binjiza amafaranga menshi ku kwezi bayobowe na Clapton Kibonke

Agahinda ni kose dore impamvu ibabaje yateye umwana ukiri muto kwiyahura