in

Dore abakinnyi ba comedy binjiza amafaranga menshi ku kwezi bayobowe na Clapton Kibonke

Uruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko igisata cy’urwenya kiri gutera imbere uko bwije n’uko bucyeye, bituma ababikora bigwizaho agatubutse, uretse kuba bakura amafaranga mu bindi bintu ku ruhande bibinjiriza birimo no kwamamaza.

Twifashishije urubuga rwa social Blade rukusanya amakuru y’urubuga rwa youtube, dore abanyarwenya bafite youtube channel zinjiza ama miliyoni menshi. Turakora urutonde duhereye inyuma:

8. Kalisa Ernest Makuta (Samusure)
Utabariyemo andi mafaranga uyu mugabo ashobora gukorera ahandi ,nko mu birori by’ubukwe n’ibindi ,usanga uyu mugabo yinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 46 n’ibihumbi 737 buri kwezi ugendeye ku rubuga rwa Social blade.

7.  Regis Skits
Hifashishije urubuga rwa Social Blade usange Regis wamamaye nka Afande mu gusetsa abantu, usanga uyu musore yinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 132 na miliyoni 2 n’ibihumbi 100 buri kwezi.

6. Pattyno Shema
Pattyno usa nkuwasubiye inyuma kuri uru rubuga, kugeza ubu ari kwinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 294 na miliyoni 4 n’ibihumbi 700 buri kwezi.

5. Nyaxo Comedy
Uyu munyarwenya kuri uru rubuga rwa Social Blade berekana ko byibura buri kwezi Nyaxo yinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 353 na miliyoni 5 n’ibihumbi 700.

4.Killaman
Uyu musore ukoresheje imbaraga nyinshi muri uyu mwaka , kugeza kuri ubu urubuga rwe rugaragaza ko uyu musore yinjiza amafaranga ibihumbi 464 na miliyoni 7 n’ibihumbi 400.

3. Bamenya
Bamenya kuri uru rubuga berekana ko yinjiza byibura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 481 na miliyoni 7 n’ibihumbi 700.

2. Papa Sava
Uyu mugabo umaze igihe muri uyu mwuga kuri uru rubuga berekana ko byibura buri kwezi yinjiza hagati y’ibihumbi 517 na miliyoni 9.

1. Clapton Kibonge
Uyu munyarwenya kuri uru rubuga rwa Social Blade berekana ko yinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi  756 na miliyoni 12 n’ibihumbi 100.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akabaye icwende ntikoga, umukinnyi ukomeye wa Manchester United yongeye gufungwa!

Biteye agahinda: Umugabo ukekwaho kwica umugore amaze kumusambanya yagejejwe imbere y’urukiko