in

Agahinda ni kose dore impamvu ibabaje yateye umwana ukiri muto kwiyahura

Umuhungu w’imyaka 12  nyuma y’ikibazo cy’indwara yo mu mutwe yari afite, yapfuye yiyahuye.

Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza rya Avanté i Randfontein muri Afurika yepfo yiyahuye nyuma gato yo kuva kugirwa inama y’ubuzima bwe bwo mu mutwe yari afite.

Umuyobozi w’ikigo, Matome Chiloane, wemeje ibyabaye mu magambo ye ku wa gatanu, tariki ya 14 Ukwakira 2022, yavuze ko uyu mwana yiyahuye ku wa kane ushize abisunikiwe n’indwara afite yo mu mutwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Chiloane wasuye umuryango w’umuhungu wavuze ko hagaragaye impungenge n’imyitwarire idasanzwe y’uwiyahuye mbere y’ikiruhuko cyo muri Nzeri nyuma nibwo yatangiye kugirwa inama.

Chiloane yagize ati: “Ibi byabaye nyuma yo kugira inama uyu munyeshuri kubera ubwigunge bukabije yari afite.

Umuganga mukuru ushinzwe indwara zo mu mutwe yagize ati:”Turakangurira abanyeshuri bashobora kuba bafite ibibazo ku giti cyabo cyangwa bafite indi myitwarire idasanzwe bakwegera abajyanama bashinzwe indwara zo mu mutwe bakabaganiriza.”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda: Umugabo ukekwaho kwica umugore amaze kumusambanya yagejejwe imbere y’urukiko

Umutoza Adil yabwiye ubuyobozi bwa APR FC ko abakinnyi bose ari abagambanyi ahishura umwe rukumbi utaramugambaniye