in

Birangiye Kwizera Olivier agarutse muri Rayon Sports.

Nyuma y’igihe kinini ibya Kwizera Olivier na Rayon Sports biri mu kirere,ubu impande zombi zongeye kumvikana nk’uko iyi kipe ibyemeza.

Kwizera Olivier yari umuzamu wa Rayon Sports ariko aza gufungwa ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge ndetse afunguwe atangaza ko yahagaritse umupira.

Nyuma y’igihe agarutse mu kibuga,Rayon Sports yavugaga ko ayifitiye amasezerano mu gihe we yavugaga ko nta masezerano afite ndetse agasaba ko bamuha urwandiko rumurekura.

Kuri uyu wa kabiri rero nibwo impande zombi noneho zumvikanye ko Kwizera Olivier agaruka mu izamu rya Rayon Sports imaze iminsi ifite ikibazo cyo mu izamu.

Mu mpamvu Masudi Djuma umutoza wa Rayon Sports yatangaga ko atari kwitwara neza harimo kuba atari afite umuzamu mwiza ariko ikibazo kirakemutse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kicukiro: imodoka yaritwaye abanyeshuri irahiye irakongoka (Amafoto)

Abasore n’inkumi bari bateguye igitaramo cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni batawe muri yombi.