in

Abasore n’inkumi bari bateguye igitaramo cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni batawe muri yombi.

Polisi yo mu gace ka Kira yataye muri yombi abasore n’inkumi bagera kuri 50 bari mu birori byo gukora imibonano mpuzabitsina (Sex party) mu mazu yitwa Malaika mu gace ka Semwogerere, muri Zone ya Bukoto muri Diviziyo ya Nakawa mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Ikinyamakuru Blizz kivuga ko aba bose bafashwe kandi bamwe basanzwe batangiye igikorwa nyir’izina cyo gusambana.

Hari amakuru ko aba bose bazagezwa mu rukiko ku bwo kurenga ku mabwiriza y’umukuru w’igihugu mu kugera mu rugo no kwirinda Coronavirus.

Aba sibo ba mbere bafatiwe muri iki gikorwa gusa amakuru avuga ko ibi birori bikorwa hirya no hino cyane mu rubyiruko.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birangiye Kwizera Olivier agarutse muri Rayon Sports.

Mu mafoto: uburanga bw’umukobwa w’ikimero uzagaragara mu mashusho y’indirimbo ya The ben na Diamond platnumz