in

YEGOKOYEGOKO

Kicukiro: imodoka yaritwaye abanyeshuri irahiye irakongoka (Amafoto)

Imodoka yari itwaye abanyeshuri yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu muhanda Nyanza-Karembure uherereye mu Karere ka Kicukiro.

Ahagana saa moya za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, nibwo iyi modoka yari itwaye abanyeshuri bo mu mashuri abanza ku Kigo yafashwe n’inkongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karembure,Uwamariya Clementine,yavuzeko muri iyi modoka hari harimo abana bane gusa ubwo yafatwaga.

Yagize ati “ Ahagana saa moya n’iminota mike nibwo iyo modoka yafashwe n’inkongi irakongoka yose. Yari irimo abana bane gusa abandi bari batarayigeramo ahubwo yari igiye kubafata.”

Yongeyeho ko nta mwana wagiriye ikibazo muri iyi mpanuka kuko inkongi igitangira umushoferi yahise abavanamo.

Ntabwo icyateye iyi nkongi kiramenyekana

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni akumiro: Wa mugabo wakoze ubukwe bw’agatangaza n’igipupe kikameneka ,ari mu kwezi kwa buki n’ikindi.

Birangiye Kwizera Olivier agarutse muri Rayon Sports.