Ikipe ya APR FC yihanangirije umunyamakuru wavuze ko bamaze kwirukana umutoza wabo

Ikipe ya APR FC yahakanye amakuru y’itandukana ryayo n’umutoza wayo mukuru Mohammed Adil Erradi wari uri mu bihano by’ukwezi.

Nkuko umunyamakurukazi wa RBA, Rigoga Ruth yari yabitangaje ngo Adil yirukanywe, APR FC yahakanye yivuye inyuma ayo makuru.

Ibinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, APR FC yahakanye ko yirukanye Adil Mohamed Erradi.

Ati: “Mwiriwe neza turasaba abakunzi ba APR F.C kudaha agaciro amakuru avuga ko Umutoza Adil Erradi yaba yamaze gutandukana na APR F.C, aya makuru ni igihuha kuko Umutoza Adil aracyari Umutoza wa APR F.C. murakoze mugire umunsi mwiza.”

Written by OLIVIER NTANTURO

NTANTURO Olivier is Sport & Entertainment journalist, Presenter on YEGOB Radio and owner of Guta Tv
+250789080197

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje: Umunsi w’ubukwe bwe ubaye uwo kumushyingura, Diane yapfuye avuga uwamuroze

Inkuru y’akababaro umugabo wari inshuti ya siporo yitabye Imana.