in

BIDASUBIRWAHO! Gusinzirira ahantu hatabugenewe ni icyaha gihanwa no gutanga amafaranga ibihumbi 807 Frw ,ugafungwa iminsi 15

Guhera ku cyumweru tariki ya 01 Mutarama 2023 , gusinzirira ahantu hatabugenewe ni icyaha gihanwa n’amategeko muri Leta ya Missouri ,aho umuntu uzajya ugikora azajya ahanishwa igifungo cy’iminsi 15 muri gereza ,ndetse atange amafaranga 750 y’amadolari.

Muri Leta ya Missouri ,iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za America hasotse itegeko rivuga ko umuntu wese uzasinzirira ahantu hatabugenewe ,haba ku muhanda ,ku kintu cy’umuntu runaka, ku kiraro ,ku butaka bw’undi muntu n’ahandi nkaho adafitiye uburenganzira azajya ahanwa n’amategeko.

Igihano kizajya kiba gihwanye n’;iminsi 15 muri gereza no gutanga amafaranga angana na 750 y’amadolari ,ni ukuvuga  ibihumbi 800 Frw n’amafaranga ibihumbi 7069 .

Ikinyamakuru Fox4 dukesha iyi nkuru , kivuga ko ari itegeko ritarikuvugwaho rumwe n’abantu batandukanye  ,ahanini , bagendeye ku bantu batagira aho baba ,bakirarira aho babonye ku mihanda cyangwa ahandi hose bakinga umusaya.

Umuntu uzajya usinzirira ahantu hatabugenewe muri Leta ya Missouri azajya afungwa iminsi 15 ,atange amafanga 750$
Umuntu uzajya usinzirira ahantu hatabugenewe muri Leta ya Missouri azajya afungwa iminsi 15 ,atange amafanga 750$

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Mama Bubuna byaranze, njya gutera inda Gahongayire ” Junior Giti yigambye gutera inda Aline Gahongayire utorohewe

Apôtre Dr Paul Gitwaza yakoreye imigenzo ya giKristu kuri bamwe mu bakinnyi b’Amavubi, abaturiraho gutwara igikombe cy’isi(Amafoto)