in

“Mama Bubuna byaranze, njya gutera inda Gahongayire ” Junior Giti yigambye gutera inda Aline Gahongayire utorohewe

Mu minsi yashize nibwo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yasohoye ifoto yifashe ku nda bica amarenga ko yaba atwite.

Bitewe ni uko uyu muhanzi yatandukanye n’umugabo we, ababonye iyo foto bamuteye imijugujugu babinyujije mu magambo bacishaga ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.

Nyuma y’iyo mijugujugu, Aline Gahongayire yatangaje ko ari ubuzima bwe bwite kandi ko umubiri ari uwe bwite.

Nyuma y’ibyo byose byavuzwe kubera iyo foto, umusobanuzi wa Filime, Junior Giti yatangaje amagambo yaciye amarenga ko inda ya Gahongayire yaba ari iya Junior Giti.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv kuri YouTube, Junior Giti yasabye abantu kureka kwibasira Aline Gahongayire (Junior amwita Chou) kuko ngo gutwita ntakibazo kirimo kabone niyo waba nta mugabo ufite.

Junior Giti hari aho yageze mu kiganiro akavuga ko we n’umugore we, Mama Bubuna byanze akajya gutera inda Gahongayire. Yakomeje avuga ko Gahongayire atamubaniye ko ahubwo yahise ashyira hanze inda ye.

Ibi Junior Giti yavuze byafashwe nko gutebya dore ko uyu mugabo w’abana babiri abizwiho cyane, ibi kandi byageteranyijwe nk’agatwiko kamenyerewe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

King James yakoze agashya ahamagara umuraperi ku rubyiniro mu gitaramo cya East African Party(Amafoto)

BIDASUBIRWAHO! Gusinzirira ahantu hatabugenewe ni icyaha gihanwa no gutanga amafaranga ibihumbi 807 Frw ,ugafungwa iminsi 15