in

Bari kugenda umwe ku wundi! Undi mukinnyi wakoreye amateka u Bufaransa yabasezeyeho imburagihe

Abakinnyi bikipe y’igihugu y’u Bufaransa bakomeje kugenda basezera gahoro gahoro, nyuma ya Karim Benzema , Hugo Lloris na Matuidi basezeye ubu na Raphaël Varane yatangaje ko yasezeye mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Raphaël Varane yatwaye igikombe cy’isi cya 2018

Raphaël Varane wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuva muri 2013 akina mu mutima w’ubwugarizi. Varane asezeye mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa amaze kiyikinira imikino 93 atsinda Ibitego bitanu.
Raphaël Varane yagiriye ibihe byiza mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yakiniye mu myaka ikabakaba 10, Varane yatwaranye n’u Bufaransa igikombe cy’isi 2018 mu Burusiya, bageze ku mukino wa ñyuma w’igikombe cy’isi cya 2022 batsindwa na Argentina, Varane n’u Bufaransa bageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’ Uburayi muri 2016 ndetse muri 2021 atwara Eufa Nations League.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz yasinyishije undi muhanzi mushya muri Wasafi

Gasogi United yatsinzwe n’umukinnyi wo muri Nigeria, FIFA itegeka iyi kipe kwishyura ingano y’amafaranga asekeje