in

Gasogi United yatsinzwe n’umukinnyi wo muri Nigeria, FIFA itegeka iyi kipe kwishyura ingano y’amafaranga asekeje

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ryategetse Gasogi United kwishyura ibihumbi 189 by’Amanyarwanda (189 000 Frw) rutahizamu Gabriel Nanbur.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Gabriel Nanbur Nannim, yatanze ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ashinja Gasogi United ko yamusinyishije amasezerano y’umwaka umwe ariko ikanga kumukinisha.

Gabriel Nanbur w’imyaka 22 ni rutahizamu waciye mu makipe yo mu cyiciro cya mbere muri Nigeria arimo Nasarawa United yakinanyemo na rutahizamu wahoze akinira AS Kigali, Abubakar Lawal.

Yavuye iwabo yerekeza muri Turikiya, akora igeragezwa muri Alanyaspor Kulübü ari na ho yahuriye n’abakinnyi nka Papiss Cissé, Joel Obi n’abandi, gusa ntibyaje kumugendekera neza kuko yasubiye iwabo akahamara igihe gito.

Igeragezwa yarikomereje muri FC Shkupi yo muri Macedonia mu 2019, mu mwiherero w’amezi abiri iyi kipe yakoreye muri Turikiya ni naho yahuriye na myugariro w’Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul wari ukubutse muri Colorado Switchbacks yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo kuva muri Macedonia, Gabriel yasubiye muri FC Abuja yo muri Nigeria ari naho ushinzwe kumushakira ikipe uherereye ku Mugabane w’u Burayi yamubwiraga ko hari Umunyarwanda ushinzwe guhuza amakipe n’abakinnyi wifuza ko yakinira Mukura Victory Sports et Loisir y’i Huye.

Uko Gabriel yisanze mu Rwanda

Gabriel amaze kugera i Kigali, Umunyarwanda wamuhamagaye amubwira ko yamuboneye ikipe yitwa Mukura Victory Sports yaramubuze, biba ngombwa ko atangira gushaka uko yabaho mu gihe atarabona ikipe. Icyo gihe ni bwo yahuye na mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe, Ilokani Ikechukwu werekeje muri Espoir FC mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Musanze FC.

Gabriel yaganirije Ilokani ibimaze kumubaho maze amusaba kwihangana agashaka ikipe yitonze kandi ko ku bushobozi bwe mu kibuga azayibona bidatinze.

Yatangiye gushaka uko yakwigaragaza ngo abe yabengukwa n’amwe mu makipe yo mu Rwanda ari nabwo yitabiraga irushanwa rito ryabereye ku Mumena ryahuje amakipe y’abakinnyi bari barihuje mu gihe bari bategereje ko shampiyona itangira.

Uyu musore yari ari mu ikipe yitwaga Pogba Foundation yari igizwe na bamwe mu bakinnyi bazwi mu cyiciro cya mbere mu Rwanda nk’umunyezamu wa Gasogi United Cuzuzo Aimé Gaël, Muhire Kevin kuri ubu ukina hanze y’u Rwanda, bazina we Ishimwe Kevin, Mugisha François ‘Master’ wa Rayon Sports, Rutanga Eric wa Police FC na Nyirinkindi Saleh wa Etincelles FC.

Muri iri rushanwa, Gabriel yatsinze ibitego bitanu, anatanga umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino ine.

Nyuma yo gukina umukino wa gatatu, amakipe amwe n’amwe yo mu Rwanda yatangiye kumutera imboni, ku ikubitiro haje Umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent wamuhamagaye amusaba kujya i Nyagatare kumwiyereka mu mukino wa gicuti yiteguraga guhuriramo na APR FC ngo apime ikipe ye yari amaze iminsi ategura.

Uyu musore yagiyeyo bamarana iminsi ine ndetse agaragara muri uwo mukino Sunrise FC yatsinzemo APR FC bitego 2-0. Abarebye uyu mukino bibuka igitego Gabriel yatsinze Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kiza kwangwa n’umusifuzi ku munota wa 65 w’umukino. Yakinnye iminota 75 mbere y’uko asimburwa.

Nyuma y’uyu mukino yagiranye ikiganiro kigufi na Seninga amwizeza ko yamushimye ko agiye gukurikirana ibyo kumuzana muri Sunrise FC. Gabriel yasubiye i Kigali akomeza imyitozo n’ibiganiro n’andi makipe atandukanye.

Muri Nyakanga, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagaye Gabriel ajya guhura na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, ku biro byayo ku Kimihurura, gusa ibiganiro byarimo na Team Manager w’iyi kipe Nkubana Adrien ntacyo byaje gutanga.

Umuzi w’ikibazo hagati ye na Gasogi United

Ubwo Gabriel yari avuye ku biro bya Rayon Sports tariki 22 Nyakanga 2022, yahamagawe na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, amusaba ko baganira kuko yari yashimye imikinire ye nyuma yo kumubona muri rya rushanwa ryo ku Mumena.

Yahuriye na KNC ku biro bya Gasogi United biri muri CHIC mu Mujyi wa Kigali, amwereka umutoza Ahmed Adel maze na we amusaba kujya mu myitozo kuri Stade ya Kigali bucyeye bwaho tariki 23 Nyakanga 2022.

Gabriel yagiye mu myitozo. Tariki 24 Nyakanga, Team Manager w’ikipe, Kabera Fils amumenyesha ko bagomba kujyana mu mwiherero i Muhanga bamazemo icyumweru kimwe mbere yo gusubira i Kigali.

Nyuma yo kugera i Kigali ku wa Kabiri, tariki ya 3 Kanama 2022, Gabriel yahamagawe n’ubuyobozi bwa Gasogi United bumubwira ko bwamushimye ndetse ko yasinya amasezerano.

Bukeye bwaho, ku wa Gatatu, amafoto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Gasogi United, iyi kipe yeretse abakunzi b’umupira w’amaguru ko yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Nigeria witwa Gabriel Nanbur Nannim, yamutanzeho miliyoni 1,5 Frw.

Amakuru avuga ko imyitwarire ya Gabriel mu mukino wa gicuti Gasogi United yatsinzwemo na AS Kigali 1-0 tariki ya 5 Kanama 2022, ari yo yabaye imbarutso kuri uyu musore kuko nyuma y’umukino, KNC yamubwiye ko kubera uburyo bw’igitego yahushije cyari cyabazwe n’imbaga y’abari muri Stade ya Kigali adakwiye kuguma mu ikipe ye.

Gabriel yavuze ko habura iminsi itanu ngo Shampiyona itangire, Team Manager w’iyi kipe, Kabera Fils, yamwoherereje ubutumwa kuri telefoni ngendanwa bumumenyesha ko ubuyobozi bw’ikipe bwahisemo kumusezerera.

Uyu na we yahamagaye ushinzwe kumushakira amakipe witwa Jérôme Uwayisenga uzwi ku izina rya Atouba, amubwira ko atumva impamvu ubuyobozi bw’ikipe bumusezerera ari bwo agisinya amasezerano. Atouba yamubwiye ko na we KNC yamubwiye ko uburyo yahushije igitego budakwiye gutuma aguma mu ikipe gusa amwizeza ko ari bubikurikirane.

Uyu rutahizamu yandikiye umutoza amubaza ibimubayeho, Ahmed Adel yamubwiye ko we nta kibazo yari amufiteho ko ari umukinnyi mwiza ariko Perezida w’ikipe atakunze imyitwarire ye mu mukino wa gicuti batsinzwemo na AS Kigali, agahitamo kumuzaniraho abandi ba rutahizamu babiri ari bo Ravel Maxwell Ndjoumekou na Hervé Ngono wavuye muri Union Duala.

Aba bombi baje basanga Mugisha wari uhasanzwe nka rutahizamu wenyine nyuma yo kugurisha Hassan Djibrine wafashije cyane Gasogi United mu mwaka ushize w’imikino, yagurishijwe muri Djibouti kuri miliyoni 10 Frw nk’uko amakuru agera kuri Yegob abihamya. Icyo gihe ibi byose byabaga hari hasigaye iminsi itanu ngo isoko ry’igura n’igurisha rifunge imiryango.

Tariki ya 14 Kanama, Perezida wa Gasogi United, KNC, ni bwo yahamagaye Gabriel amubwira ko yajya ku biro by’ikipe bagasesa amasezerano kuko atanyuzwe n’umusaruro we. Yamusabye ko yaza agafata imishahara y’amezi abiri ingana n’ibihumbi 700 Frw (ibihumbi 350 Frw ku kwezi kumwe), ibintu uyu rutahizamu atakozwaga.

Gabriel wari umaze kwirukanwa, nyuma gato yandikiye KNC ko agiye gufatanya n’abashinzwe kumushakira amakipe ndetse n’umuhagarariye mu mategeko bakamurega muri FIFA kuko yamwirukanye mu buryo butemewe n’amategeko.

KNC yasanze ibyiza ari ukwisubira ku cyemezo yari yafashe, yemerera uyu Munya-Nigeria kugaruka mu myitozo.

Nubwo ubuyobozi bwo bwari bwafashe icyemezo cyo kumugarura, Umutoza Adel yanze ko Gabriel asubira mu ikipe kuko yari kuzana umwuka mubi mu basore kuko igihe yirukanwaga yari yamukuye mu mubare w’abo azakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Ibi bikimara kuba, Atouba ushinzwe gushakira Gabriel amakipe yavuganye na KNC, amusaba ko niba umukinnyi we ataramushimye nyuma yo kumusinyisha amasezerano bayasesa mu mahoro asaba ko umukinnyi we yahabwa ibaruwa imurekura, agahimbazamusyi k’imyitozo yakoze (TPA: Training Player Allowance) ndetse n’imishahara y’umwaka wose ingana na miliyoni 4,2 Frw dore ko yari kuzajya ahembwa ibihumbi 350 Frw ku kwezi.

Ibi KNC yarabyanze avuga ko umukinnyi nubwo yasinye amasezerano y’umwaka ariko atigeze akinira ikipe umukino n’umwe ndetse atari no ku rutonde rw’abakinnyi batanzwe muri Ferwafa iyi kipe izifashisha muri shampiyona, ibintu yaba Atouba n’umukinnyi we batemera. Ibi biganiro byagiye gukorwa igihe cy’isoko ry’abakinnyi cyafunze.

Tariki 9 Nzeri 2022 ni bwo KNC yandikiye Gabriel Nanbur asaba uyu rutahizamu ko basesa amasezerano ariko uyu rutahizamu we yanze kuyishyiraho umukono.

Imiterere y’ikirego cyatanzwe na Gabriel Nanbur muri FIFA.

Tariki ya 23 Nzeri 2022, Gabriel yandikiye FIFA ayimenyesha ko Gasogi United yamuhagaritse mu buryo butemewe n’amategeko kuko itakurikije ibiri mu masezerano yasinywe n’impande zombi.

Ubwo FIFA yandikiraga Gasogi United iyisaba ibisobanuro, iyi kipe yigaramye ibyo gusesa amasezerano n’uyu rutahizamu kuko itigeze ibishyira mu nyandiko ngo bisinywe n’impande zombi yemera ko akiri umukinnyi wayo ahubwo yataye akazi.

Ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023 nibwo KNC yatangaje ko FIFA yategetse Gasogi United kwishyura rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Gabriel Nanbur Nannim amafaranga ibihumbi 189 by’Amanyarwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bari kugenda umwe ku wundi! Undi mukinnyi wakoreye amateka u Bufaransa yabasezeyeho imburagihe

Kenya: Umugore yahawe urwamenyo nyuma yo gukorera ibiteye isoni mu muhanda birangira afunzwe