in

Diamond Platnumz yasinyishije undi muhanzi mushya muri Wasafi

Inzu itunganya umuziki ikanarebera inyungu abahanzi ya WCB Wasafi ya Diamond Platnumz, nyuma yo gusinyisha Zuchu ariko bagatandukana na Rayvanny, bamaze gusinyisha undi muhanzi.

Ni ubutumwa umuyobozi w’iyi kampanyi, Nasibu Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz yashyize kuri Instagram story ye bugaragaza ko iyi kompanyi yasinyishije umuhanzi mushya n’ubwo atagize yerekana izina rye.

 

Wasafi Label yaherukaga gusinyisha umuhanzi mushya ku wa 27 Werurwe 2021 ubwo basinyishaga Zuhura Othman Soud waje kwamamara nka Zuchu.

Ni nyuma y’uko Harmonize yari amaze igihe asezeye muri iyi label iri mu zikomeye muri Africa.

Diamond Platnumz ntiyahiriwe cyane kuko nyuma yo gusinyisha Zuchu, Rayvanny wari umwe mu nkingi za mwamba yahise asezera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I Kibeho haterananiye Abihayimana bo mu Rwanda no mu mahanga (AMAFOTO)

Bari kugenda umwe ku wundi! Undi mukinnyi wakoreye amateka u Bufaransa yabasezeyeho imburagihe