in

Bahembwa hejuru ya miliyoni 1.5! Abanyarwanda 1000 bagiye guhabwa akazi gahoraho muri Israel iri mu ntambara na Hamas

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yatangaje ko ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda igihugu cye gishaka kohereza Abanyarwanda bagera ku 1000 bazajya muri iki gihugu bagiye mu kazi bitari ukwiga nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Ibi Amb Weiss yabitangaje kuri uyu wa 15 Ugushyingo mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga witwa ’Seed Resilience’ wo gufasha abahinzi bo mu Rwanda kugerwaho n’imbuto nziza ku buryo bazamura umusaruro w’imboga n’imbuto.

Ni umushinga w’umuryango utegamiye kuri leta wo muri Israel witwa Fair Planet watangijwe n’umunya-Israel Dr Shoshan Haran.

Ubusanzwe Abanyarwanda bajyaga muri Israel babaga bagiye mu masomo atandukanye nk’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto, kuhira mu buryo bugezweho n’ibindi bakagaruka nyuma y’umwaka ibyo bungutse bakabishyira mu bikorwa.

Kuri iyi nshuro Weiss yavuze ko begereye Guverinoma y’u Rwanda barayiganiriza kugira ngo bohereze abakozi batandukanye bakazajya bafatwa nk’uko Abanya-Israel bafatwa ku bigenerwa umukozi.

Ati “Turashaka abagera ku 1000. Urumva ko ari benshi. Bazaba bakora bitari ibisanzwe byo kwiga. Bazahabwa ibigenerwa umukozi byose nk’ibigabwa umwenegihugu. Bijyanye n’uko Abanya-Israel bamwe bishwe abandi bakaba bari mu ntambara, dukeneye abakozi benshi. Abazaherwaho ni abanyuze muri iriya gahunda ifasha Abanyarwanda kwiga muri Israel.”

Yavuze ko nubwo bafite abakorerabushake bari mu mirimo itandukanye muri iki gihugu, ariko hakiri imirimo ikeneye abantu benshi “kuko nubwo duha Abanyarwanda amahirwe yo kwiga, kuri ubu natwe dukeneye abaza kudufasha mu mirimo itandukanye na bo bakunguka amafaranga. Ni amahirwe akomeye kuri twese.”

Yashimangiye ko aya masezerano bari kugirana n’u Rwanda adasanzwe, kuko ari rwo gihugu cya Afurika cyonyine bari kugirana ubu bufatanye, bigashingira kuko iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati cyabonye Abanyarwanda nk’abakozi.

Israel iri mu bihugu bihemba neza ku Isi kuko ikigo gishinzwe ibijyanye n’ubwushingizi no kurengera abakozi cy’iki gihugu kigaragaza ko umushahara wo hasi umukozi abona ungana na ama-Shekel ya Israel 5.571 angana na 1.826.677 Frw.

Ku bijyanye n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwimenyereza umwuga muri Israel, Amb Weiss yavuze ko muri uyu mwaka wa 2023, bongerewe bava ku 200 bagera kuri 250, ashimangira ko n’ubu bari mu biganiro kugira ngo bongerwe.

Ati “Mu byumweru bibiri bishize twaganiriye na Guverinoma y’u Rwanda twemeza ko twakongeraho abandi 200 bakaba 450.”

Yavuze ko ari icyemezo kiri kwigwaho ashimangira ko igihugu cye kirangamiye ko hajyayo benshi kugira ngo babyaze ayo mahirwe umusaruro.

Amb Weiss yavuze ko uretse uwo mushinga wo guha Abanyarwanda akazi muri Israel, iki gihugu kuri ubu kiri guteganya imishinga itandukanye irenze ku kigo cy’icyitegererezo giteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bugezweho cyahaye u Rwanda.

Yavuze ko kugeza ubu hari undi Munya-Israel ushaka kubaka icyanya kibungabunga ibidukikije mu Rwanda kizaba ari icya mbere kinini muri Afurika.

Ati “Ni ikintu kigari turi gukoraho kuva umwaka ushize ndetse turi mu biganiro bya nyuma. Nibikunda iki gikorwaremezo kizashyirwa mu Karere ka Nyagatare. Ni icyanya kizashyirwamo ikigo cyita ku matungo, icyanya kirengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibindi. Ni umugiraneza uzaba ukoresha amafaranga ye.”

Yashimangiye ko icyo cyanya kizafasha mu kurengera ibiti, abantu bakareka kubitema uko biboneye n’amatungo arwaye bakajya bayajyanayo akavurwa ndetse hagashyirwamo n’ikigo cyigisha kurengera ibidukikije n’ubuhinzi n’ubworozi bugezweho.

Ngo ni igikorwa kizajyana n’indi mishinga iteza imbere ubworozi no kuzamura umukamo mu Rwanda, Amb Weiss agatangaza ko bari gukorana n’u Rwanda harebwa uko uwo mushinga washyirwa mu bikorwa cyane ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’amakusanyirizo y’amata make.

Ati “Ubusanzwe impuzandengo y’umukamo utangwa n’inka yo mu Rwanda ni litiro eshanu. Dushaka guteza imbere ubu bworozi ku buryo byibuze inka yajya itanga litiro 27 ku munsi. Ni ibintu bishoboka kuko Israel ibifitemo ubumenyi bwisumbuye.”

Ibindi bifuza gukora mu Rwanda birimo kubaka inganda ziyungurura amazi yakoreshejwe akongera gukoreshwa, ibintu muri Israel bazobereyemo kuko 95% by’amazi akoreshwayo aba ari ayakoreshejwe akayungururwa bundi bushya kuko Israel ari igihugu giherereye mu butayu.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore witwa Hirwa Nicolas w’imyaka 22 yiyahuye inshuro zigera kuri 5 kubera umukobwa witwa Benitha w’imyaka 15

Bashyinguwe hamwe! Byari amarira n’agahinda ku nshuti n’abavandimwe bitabiriye umuhango wo gushyingura abana batandatu bavukana bishwe n’ibiryo