in

Umusore witwa Hirwa Nicolas w’imyaka 22 yiyahuye inshuro zigera kuri 5 kubera umukobwa witwa Benitha w’imyaka 15

Umusore witwa Hirwa Nicolas w’imyaka 22 yiyahuye inshuro zigera kuri 5 kubera umukobwa witwa Benitha w’imyaka 15.

Ku myaka 18, Hirwa Nicolas yakunze umukobwa wigaga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza wari ufite imyaka 15.

Nicolas wigaga mu wa mbere Segonderi muri icyo gihe, yaje kubengwa n’uwo mukobwa maze biza kumuviramo kwiyahura.

Uyu musore akibengwa n’uwo mukobwa witwaga Benitha, yagiye avanga umuti wica imbeba na Nguvu maze yimanika mu nzitiramubu gusa ntiyapfa.

Nyuma yo kurokoka, Nicolas yaje gusubirana na wa mukobwa gusa mu gusubirana haje kuzamo ikindi kibazo aho ex w’uwo mukobwa yari yagarutse.

Kuko Ex wa chr we baririmbanaga, byatumye Nicolas akizwa maze ajya no muri korali kugira ngo ajye acunga umukunzi we anarinde ko Ex yamwisubiza.

Bidateye kabiri, Nicolas yaje kumenya ko umukunzi we, Benitha asigaye asomana na Ex ndetse bakanandikirana mu ibanga. Ibyo na byo byatumye ahita yongera kwiyahura.

Yafashe icyemezo cyo kujya kwiyahura ku nyubako ikoreramo Simba ku kimihurura aho bamufashe agiye kubikora agahita ajyanwa indera mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Uyu musore waganiriye na The Choice ku muyoboro wa YouTube, yavuze ko inshuro yiyahuye zigera kuri 5.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’uko Juwayeze wihebeye Juno Kizigenza ashyize hanze indirimbo igatitiza imbuga nkoranyambaga, Shaddy Boo yahise atangaza igihembo uyu mukobwa akwiye guhatanamo n’umuhanzikazi Dorimbogo

Bahembwa hejuru ya miliyoni 1.5! Abanyarwanda 1000 bagiye guhabwa akazi gahoraho muri Israel iri mu ntambara na Hamas