in

Bashyinguwe hamwe! Byari amarira n’agahinda ku nshuti n’abavandimwe bitabiriye umuhango wo gushyingura abana batandatu bavukana bishwe n’ibiryo

Bashyinguwe hamwe! Byari amarira n’agahinda ku nshuti n’abavandimwe bitabiriye umuhango wo gushyingura abana batandatu bavukana bishwe n’ibiryo.

Abana batandatu bo mu muryango umwe wo mu mudugudu wa Nyakanazi, mu gace ka Kagera, bapfuye nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byarimo uburozi.

Nubwo batanu aribo bahise bapfa,undi mwana umwe wavurirwaga mu bitaro i Biharamulo nawe yapfuye.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Kagera, Blassius Chatanda yavuze ko iperereza rya mbere ryemeje ko umuryango wa Lazaro Sanabanka, utuye mu Mudugudu wa Nyakanazi,wari gizwe n’abantu 11 bose, bariye ibiryo birimo uburozi mu ijoro ryo ku ya 13 Ugushyingo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kagera, Brasius Chatanda yavuze ko abana bahasize ubuzima ari Brian Ezekiyeli (3), Kahindi Samson (9), Happenness Lazaro (12), Melina Lazaro (2) na Melesiana Lazaro (11).Undi yapfuye nyuma.

Yagize ati”Ku ya 13/11/2023 nijoro, Lazaro Sanabanka (61), umuhinzi wo mu Mudugudu wa Nyakanazi, hamwe n’umuryango we, bariye ifunguro ry’ubugari,ibishyimbo n’imboga,umugabo asangira n’abana batatu hanyuma abandi bana basangira na nyina “.

Umuyobozi w’akarere ka Kagera, Hajjat ​​Fatma Mwassa, yatangaje ko iperereza ku byabaye rikomeje.

“Twababajwe cyane no kumva amakuru y’urupfu rw’abana batanu bakekwaho kuba bariye ibiryo birimo uburozi…. akazi kacu ni ugukora iperereza ryimbitse kandi hari impuguke zaje ziturutse hanze y’akarere kugira ngo zikore iperereza kuri iki kibazo “.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bahembwa hejuru ya miliyoni 1.5! Abanyarwanda 1000 bagiye guhabwa akazi gahoraho muri Israel iri mu ntambara na Hamas

Na Melodie ntiyashimaho kuri ya Brabus ye! Umuraperi Khalifan Govinda yaguze imodoka nshya itamenyerewe i Nyarugenge [videwo]