in

Bagira irari cyane! Dore impamvu abagabo benshi ari abahehesi bo kurwego rwo heju

Abagabo bamwe bavuga ko kwitegereza umugore cyane bishobora kubatera irari ryo kumva babifuje,ariko bikaba byahita birangirira aho,cyangwa ab’inkwakuzi bagakurikira abo bagore bakabasaba kuryamana nabo.

Gusa bavuga ko ari kamere iri mu bagabo,niyo baba bafite ingo cyangwa bubatse,ariko abiyubaha barabyirengagiza bigahita bishira.

Hernom yatangaje impamvu zituma abagabo bifuza kubona abagore cyangwa abakobwa bahuye ,bifuza kuryamana nabo:

1. Bizera ko ibyo batabonye bitangaje kuruta ibyo babona

Abagabo benshi bagira uyu muco,bahita batekereza byagutse ku mibonano mpuzabitsina,bagatekereza ko umugore ubarangaje,yaba na mwiza mu bijyanye no kuryamana nawe.

2. Bifuza kumenya uwo muntu kurushaho

Bizagutangaza umugabo abonye ikibuno cy’umukobwa akifuza gukoraho, ngo yumve niba aricye koko,kuko rimwe na rimwe bizera ko umugore ashobora kwiha ubwiza adafite

3. Babaswe n’ubusambanyi

Abandi bagabo baba imbata zo kwishora mu ngeso mbi zo kuryamana n’abagore benshi,bityo uwo abonye akumva yamusaba ko baryamana,ibyo bikamutera kurangarira uwo bahuye wese,akifuza kumubona yambaye ubusa bishimishanya.

4. Kugereranya abagore bahuye nabo

Bamwe mu bagabo bagira amatsiko yo kumenya itandukaniro riri hagati y’abagore bazi,bigatuma arangarira umuntu akamwifuza.Abafite abagore babana mu nzu nabo,bashobora kwisanga barangariye abagore babandi,bitewe n’uko yifuza kumenya itandukaniro riri hagati y’umugore we n’uwo bahuye,nubwo ibyo bizonga intekerezo z’umuntu akaba nk’umusazi.

Uyumuco uranga umuntu udafite icyerekezo ndetse akaba wa muntu bizagora kubaka umuryango n’icyizere kizima mu bamuzengurutse.

Bishobora kuba ari kamere,ariko yakumirwa.Ubwonko iyo utabuhaye umuronko muzima bugomba kugendereho,cyangwa kwimenyereza intekerezo nzima mu buzima bwa buri munsi,bituma wisanga mu myanzuro idahwitse .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Baca umugani ngo ‘Burya si buno’! Ikipe ya FC Barcelona yatsinze Real Madrid iyereka ko isuzuguritse imbere y’abafana

Iyi mpeshyi ntabwo azayibagirwa mu buzima bwe! Umuhanzi Bahati yasabye anakwa umukunzi we yihebeye -AMAFOTO