in

Baca umugani ngo ‘Burya si buno’! Ikipe ya FC Barcelona yatsinze Real Madrid iyereka ko isuzuguritse imbere y’abafana

Ikipe ya Real Madrid yatsinzwe na FC Barcelona ibitego 3-0 mu mukino wa gishuti utegura umwaka utaha w’imikino.

Uyu ni umukino wabaye kuri uyu Wagatandatu taliki 30 Nyakanga 2023 Saa tanu z’ijoro kuri AT&T Stadium Arlington Texas muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ikipe ya FC Barcelona yatangiye neza umukino cyane kuko ku munota wa 15 gusa Frank de Jong yahaye umupira Dembele ahagaze imbere y’izamu ahita atsinda igitego cya 1.

Ku munota wa 15 Real Madrid yaje kubona penariti maze iterwa na Vinicius Junior gusa ntiyayinjiza mu izamu ahubwo inyura ku ruhande.

Bigeze mu minota yanyuma y’umukino nibwo abakinnyi ba FC Barcelona baje gutsinda ibindi bitego 2.

Ku munota wa 85 Fermin Lopez wari winjiye mu kibuga asimbuye Pedri yahise atsinda igitego naho ku munota wambere w’inyongera w’umukino Ferran Torres nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye ahita atsinda igitego cya 3.

Umukino warangiye FC Barcelona ariyo iyoboye itsinda ibitego 3-0.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Havumbuwe amayeri mashya mu bujura! Kigali ibisambo byakoresheje amayeri adasanzwe ubwo byibaga imodoka bikayigurisha maze bigonganisha uwayiguze na nyirayo hafi kwicana (Reba amashusho)

Bagira irari cyane! Dore impamvu abagabo benshi ari abahehesi bo kurwego rwo heju