in

Ari kubakoroga! Kylian Mbappé yahaye ihurizo PSG ryabananira akazigendera

Umufaransa Kylian Mbappe ukinira ikipe ya Paris Saint Germain akomeje kubaha amananiza azatuma ava muri iyi kipe akajya ahandi.

Kylian Mbappe wageze muri Paris Saint Germain 2017 avuye muri AS Monaco nyuma yo kuba inyenyeri muri icyo gihe.

Mbappe yageze muri PSG aba umukinnyi ukomeye cyane atangira kugaragara mu bahatanira Balloon d’Or. Muri 2022 yongereye amasezerano y’imyaka itatu.


Mbappe ubu ufite imyaka 24 y’amavuko, hari amakuru avuga ko ashobora kuzava muri iyi kipe niramuka isezerewe na Bayern Munich muri ⅛ cya Champions League uyu mwaka.
Kylian Mbappe ukomeje kugaragaza ibimenyetso byo kuzava i Paris

Inkuru y’ikinyamakuru Goal.Com ivuga ko Kyian Mbappe hari amakuru avuga ko ngo mu gihe iyi kipe yaba itabashije gutwara Champions League uyu mwaka , uyu mukinni yahita yigendera. Paris Saint Germain iheruka ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2020 itsindwa na Bayern Munich.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Rayon Sports bacitse ururondogoro nyuma yo kumenya umukinnyi wabo wabeshye ubuyobozi ko yakoze impanuka ya moto

Shaddyboo agiye gufasha abifuza kubona abakunzi muri America