in

Intandaro yo kwambara nimero 10 kwa Messi muri PSG kandi iyo nimero imenyerewe kuri Neymar

Intandaro yo kwambara nimero 10 kwa Messi muri PSG kandi iyo nimero imenyerewe kuri Newmar.

Ibi byabaye tariki ya 8 Gashyantare 2023, ubwo Lionel Messi yongeye kugaragara yambaye nimero 10 kandi asanzwe yambara nimero 30 muri Paris Saint-Germain.

Ibi byabaye ubwo PSG yatsindwaga na Olympique de Marseille ibitego 2-1, isezererwa muri 1/8 cy’Igikombe cy’Igihugu (Coupe de France).

Bamwe mu barebye uyu mukino bananiwe gutandukanya impamvu nyamukuru yatumye Messi yambara nimero 10 uwambaraga iyi nimero ariwe Neymar akambara nimero 11 nkuko byari bimeze muri Fc Barcelona.

Nubwo abantu benshi babyibajijeho gusa yari inshuro ya kabiri Messi akinnye muri PSG yambaye nimero 10 aho kuba nimero 30 nkibisanzwe.

Gusa nkuko byatangajwe amategeko y’irushanwa rya Coupe de france avuga ko abakinnyi batangira umukino bagomba kwambara nimero ziri hagati ya 1 na 11, izisanzwe zikirengagizwa.

Ni aho byaturutse kugira ngo Messi agaragare yambaye nimero 10 ubwo PSG yakinaga na Nice ndetse n’ubwo bakinaga na Marseille ku wa Gatatu. Ku wa Gatandatu, azasubirana nimero 30.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC ntabwo yakoze imyitozo ejo kubera impamvu ibabaje

Gahunda y’umunsi wa 19 wa shampiyona ukunu ipanze n’abakinnyi ngenderwaho batazakina