in

APR FC irabura babiri b’inkingi za mwamba, Kiyovu Sports irabura umwe ngenderwaho! Abakinnyi 11 bazabanzamo ku mpande zombi muri uyu mukino w’ishiraniro

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, ikipe ya Kiyovu Sports itozwa na Mateso Jean de Dieu izakira APR FC itozwa na Ben Moussa mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukino uzahuza amakipe anganya amanota ku rutonde rw’agateganyo aho zombi zifite amanota 31 aho zirushwa na AS Kigali ya mbere amanota abiri gusa.

Ikipe ya APR FC izakina uyu mukino idafite Visi Kapiteni Buregeya Prince na Kapiteni Manishimwe Djabel bose baracyafite imvune, mu gihe Kiyovu Sports yo idafite Serumogo Ally Omar umaze igihe yaragaritse imyitozo kubera ko hari amafaranga ubuyobozi bumurimo.

Abakinnyi 11 bazabanzamo ku mpande zombi

• KIYOVU SPORTS

Umuzamu : Nzeyurwanda Jimmy Djihad

Ba myugariro : Mbonyingabo Regis, Hakizimana Felicien, Nsabimana Eric na Ndayishimiye Thierry.

Abo hagati : Mugiraneza Froduard, Nshimirimana Ismail na Bigirimana Abedi.

Ba rutahizamu : Erisa Ssekisambu, Iradukunda Bertrand na Mugenzi Bienvenue.

• APR FC

Umuzamu : Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement na Nshimiyimana Younous.

Abo hagati : Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco na Ishimwe Annicet.

Ba rutahizamu : Niyibizi Ramadhan, Bizimana Yannick na Byiringiro Lague.

Uyu mukino uzatangira Saa Cyenda z’amanywa kwinjira ahasanzwe azaba ari ibihumbi bibiri, ahatwikiriye ni ibihumbi bitanu mu gihe muri VIP azaba ari ibihumbi 10 by’Amanyarwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Luvumbu na Osaluwe bambariye urugamba! Urutonde rw’abakinnyi 11 ba Rayon Sports umutoza Haringingo azabanza mu kibuga bakamufasha kwandagaza Mukura Victory Sports

Israel Mbonyi utarakandagira mu tubyiniro tw’ijoro (night clubs) yabajije ikibazo cy’amatsiko