Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023 shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 izaba yakomeje ku munsi wayo wa 17 aho umukino uzahuza Mukura Victory Sports na Rayon Sports witezwe na benshi.
Uyu mukino uzahuza amakipe amaze imyaka ikabakaba 60 ashinzwe uzabera kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye, buri kipe ikaba yifuza kubona amanota atatu.
Ikipe ya Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian yamaze kugera i Huye aho izakina idafite Mitima Isaac wujuje amakarita atatu y’umuhondo, Tuyisenge Arsene, Mbirizi Eric na Ndizeye Samuel bagifite imvune.
Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izabanzamo
Umuzamu : Hakizimana Adolphe
Ba myugariro : Mucyo Didier ‘Junior’, Ganijuru Elie, Ngendahimana Eric na Nkurunziza Felecien.
Abo hagati : Mugisha Francois, Raphael Osaluwe Olise na Heritier Luvumbu.
Ba rutahizamu : Iraguha Hadji, Moussa Camara na Bavakure Ndekwe Felix.
Kwinjira kuri uyu mukino ahasanzwe ni ibihumbi bitatu, ahatwikiriye ni ibihumbi bitanu, muri VIP ni ibihumbi 20, mu gihe muri VVIP ari ibihumbi 30 by’Amanyarwanda.
Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, mu gihe Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa 8 n’amanota 23.