in

Amakuru mashya kuri Annet w’imyaka 23 wagaragaraga nk’umukecuru kubera uburwayi

Nyuma y’icyumweru kimwe Annet wo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi amaze kwakira amafaranga agera kuri 8,000,000 Frw.

Nyuma yo gukorana ikiganiro na Isimbi Tv, Annet w’imyaka 23 yakorewe ubuvugizi ahita ajyanwa mu Bitaro bikuru bya FAISAL ndetse yamaze kubagwa umuhogo. Ubu amaze neza gake.

Annet yatangaje ko nubwo yari yaritakarije ikizere kuko hari abamwitaga umukecuru, ariko abaganga bamuhaye icyizere cyo gukira vuba.

Annet ashimira byimazeyo abamufashije, ubu yabashije kwishyura umwenda w’Ibitaro bya Nyagatare, kwishyura imiti, kubona icyo kurya biroroshye n’ibindi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore w’i Ruganira wari uherutse kwica se n’ifuni, yivuganye na nyina akoresheje isuka yamuhondaguye mu mutwe

Rusororo: Umugabo yagiye kugama imvura mu itanura ni uko maze asohorwamo ari umurambo