in

Umugore w’i Ruganira wari uherutse kwica se n’ifuni, yivuganye na nyina akoresheje isuka yamuhondaguye mu mutwe

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko ukomoka mu mutumba wa Ruganira muri Komini ya Gihogazi mu ntara ya Karusi mu gihugu cy’u Burundi, ari mu maboko y’ubutabera kuva ku wa 12 Nzeri 2023 nyuma yo kwica nyina amukubise isuka mu mutwe. Amakuru ava mu muryango w’uwo mugore avuga ko yari arimo guhinga uwo munsi ari kumwe na nyina niko guhindukira amukubita isuka inshuro 2 mu mutwe.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Magazine Jimbere cyo muri icyo gihugu, uwo mubyeyi yahise ajyanwa ku ivuriro rya Mutaho mu ntara ya Gitega, ariko ntibyagenda neza ahita apfirayo. Umuntu wo mu muryango w’uwo mugore, yavuze ko aherutse no kwica se amukubise agafuni

Icyo gihe ngo urukiko rwamukatiye gufungwa, ariko ngo aza gufungurwa kubera ko basobanuriye umuryango we ko afite indwara yo mu mutwe. Ngo mbere y’uko akora ayo mahano yo kwica nyina, umuryango we wamujyanaga I Gitega ku ivuriro akavurwa indwara yo mu mutwe ataha mu rugo, umuryango usabye ko aguma mu bitaro abaganga bavuga ko ubuzima bwe uko bumeze ko bidakenewe ko aguma mu bitaro.

Umuryango w’uwo mugore wasabye ko yakomeza afunze, cyangwa se hakaboneka ikigo kimwakira kugira ngo birinde ngo kuko naramuka agarutse yakwica n’abandi bantu. Amakuru aravuga ko uwo mubyeyi wapfuye, uyu mukobwa we yari amaze kumuniga inshuro zigera kuri 3 muri iyi minsi, ibyo bigatuma umuryango utabaza uvuga ko uwo mugore yajyanwa kure yawo kuko ari umwicanyi kabuhariwe.

Ubuyobozi bwa Komine Buhiga buravuga ko icyo kibazo bukizi bakavuga ko bategereje ibizava mu butabera.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

CAF iteye utwatsi ubusabe bwa Rayon Sports! Amakuru agezweho ku mukino wa Rayon Sports na Al Hilal

Amakuru mashya kuri Annet w’imyaka 23 wagaragaraga nk’umukecuru kubera uburwayi