Ikipe ya Mukura Victory Sports yakoze impanuka ubwo yinjiraga mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba.
Imodoka yari itwaye iyi kipe yabuze feri igonga indi yari iparitse aho hafi. Abakinnyi n’abari bayirimo bose nta kibazo bagize.
Ikipe y’i Huye yari mu rugendo rugana i Rubavu aho igomba guhura na Rutsiro FC zizakina ku wa Gatandatu mu mikino y’Umunsi wa 18 wa Shampiyona.
Ikipe ya Mukura Victory Sports itozwa na Afhamia Lofti iri ku mwanya wa 7 n’amanota 24 aho izigamye ibitego bine.