Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyiraho ibiciro byo kwinjira ku mukino uzaba muri weekend ku cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023 kuri Stade ya Muhanga aho iyi kipe ya Rayon Sports izakiramo ikipe ya Kiyovu Sports
Rayon Sports yatangaje ko itike ya make ari ibihumbi 3000 FRW, ahasakaye ni ibihumbi 5000 Frw, n’ibihumbi 20,000 Frw muri VIP.
Ibi biciro byatumye abafana na Kiyovu Sports bavuga ko bihanitse gusa bakavuga ko ikipe ya Rayon Sports bazabyina amafaranga ariko bakayitwara amanota.