in ,

Amagambo Jurgen Klopp yavuze agaragaraza ko ari umutoza utandukanye n’abandi ku buryo bukomeye

Nyuma y’igihe gisaga umwaka ageze muri Championat ya Premier League, umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp yaganiriye na television Skysport aho yagarutse kubintu byinshi harimo n’umukinnyi yemera kurusha abandi muri Premier League.

Résultat de recherche d'images pour "klopp"

Ubusanzwe rero tumenyeko abatoza bakunze kurata abakinnyi babo bavuga uburyo ari ibihangange, gusa Klopp we abajijwe umukinnyi w’umuhanga yabonye muri Premier League ntago yigeze avuga iziza ry’umwe mu bakinnyi be atoza mu ikipe ya Liverpool ahubwo yasubije avugako umukinnyi urenze ari David Silva ukinira ikipe ya Manchester City.

Mu magambo ye, Klopp yagize  ati : “Nkunda David Silva, ni umukinnyi w’umuhanga cyane. Abayuzuye ikibuga, akina neza cyane ndetse akitwara neza mu kibuga. Nubwo bwose batamuvuga cyane muri ikigihe Man City iri kwitara neza, njyewe nzineza ko kwitwara neza kwa Man City yabigizemo uruhare rukomeye cyane. Ndunda uburyo akina”

Résultat de recherche d'images

Klopp rero akaba yagaragajeko ari umutoza utandukanye nabandi kuko yatinyutse kuvugako umukinnyi wa mukeba we ariwe urenze mu gihe abandi batoza bo bakunze gutaka abakinnyi babo niyo nabo ubwabo baba baziko ibyo bavuga ataribyo.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko umuhanzi Mako Nikoshwa asigaye angana (amafoto)

One Acre Fund ibafitiye akazi