imikino
Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp aricuza ibintu yaraye akoreye ku kibuga cya Arsenal (impamvu)

Ku munsi w’ejo ikipe ya Liverpool itozwa n’umugabo Jurgen Klopp yaraye ikubitiye Arsenal ku kibuga cyayo, gusa Klopp we ngo yavuye muri uwo mukino yicuza ibyo yahakoreye.
Nkuko yabitangaje muri Interview yatanze nyuma y’umukino, Klopp avugako ibyishimo yagaragaje nyuma y’igitego cya kane k’ikipe ya Liverpool byari bigiye kubakorera ishyano ngo kuko aribyo byatumye ikipe ya Arsenal itangira kubishyura.
“Nagize uruhare rukomeye mu kwishima kudasanzwe kw’abakinnyi banjye mu gihe hari hakibura igice cy’isaha ngo umukino urangire, ubundi nta wukwiye kwishima bene kariya kageni mu gihe hakibura iminota 35 yose ngo umukino urangire. Kwishima kuriya byatumye abakinnyi barekera gushyiramo ingufu. Nyamara ariko umukino wo wari utararangira! Nubwo bwose Arsenal yatsinzwe twatumye ibona amahirwe yo kuba yakwishyura. Ubundi ntago tugomba kwishimira insinzi umukino utararangira.†Ayo ni amagambo ya Jurgen Klopp yabwiye abanyamakuru nyuma y’uko umukino urangiye.
Klopp akaba yasezeranye ko atazigera yongera kwishima bene kariya kageni umukino utararangira
Ku ruhande rwe Arsene Wenger we yatangajeko ikipe ye ikeneye kugura abakinnyi bashya gusa ibyo akaba ntawe utari ubizi ahubwo icyo abafana bamusaba ari uko abishyira mubikorwa bikava mu magambo.
-
Inkuru rusange16 hours ago
Nyuma yo gusezera kuri RBA, Tidjara yerekanye igitangazamakuru agiye gukorera
-
inyigisho16 hours ago
Bimwe mu bintu by’ingenzi ukwiye gukora niba wifuza kubona umukunzi ugukunda by’ukuri.
-
Imyidagaduro22 hours ago
Social Mula yikomye Bruce Melodie amuziza kwishyira hejuru nyuma yuko yitiriwe ISIBO TV
-
Imyidagaduro5 hours ago
Umugore wa Alpha Rwirangira yerekanye ingano y’urukundo akunda umugabo we n’umwana we w’imfura
-
Imyidagaduro14 hours ago
Marina yavuze ku rukundo rwe na Nizzo Kaboss
-
Imyidagaduro9 hours ago
Miss Grace Bahati yahishuye impamvu yatandukanye na K8 Kavuyo anavuga icyo akundira umukunzi we mushya.
-
Imyidagaduro12 hours ago
Gafotozi Plaisir Muzogeye yerekanye urukundo we n’umuryango we bakunda umwana wabo muto banamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko
-
Imyidagaduro12 hours ago
Umuhanzikazi nyarwanda Azina wakoranye indirimbo na Christopher agiye kurushingana n’umukunzi we (AMAFOTO+VIDEO)