Ku munsi w’ejo ikipe ya Liverpool yanyagiye Watford iyikubita ibitego bitandatu kuri kimwe, iyi nsinzi rero kaba yaratumye Liverpool ihita ijya kumwanya wa mbere wa Championat yo mu Bwongereza, byumvikana rero ko byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ndetse n’abafana ba Liverpool gusa Klopp we yababuriye abasaba kwitonda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino Klopp yagize ati :”Niba hari uwibwira ko kuba uri ku mwanya wa mbere urusha izindi kipe inota rimwe gusa ku munsi wa 11 wa championat hari icyo bivuze gihambaye ku gihe gisigaye cya season, uwo aribeshya cyane. ”
“Tugomba kwitonda. Ubu turi ku mwanya mwiza ushoboka gusa ntakindi gihambaye cyabaye”